Gusaba
Gusaba no gukwa
Gusaba ni ugusaba koko. Imiryango ibiri irahura, ikicarana imbona nkubone. Abageni ntibivugira; buri ruhande rufite umukurambere uvuga mu izina ryarwo.
Bavuga bakoresheje imigani n’ubuhanga mu magambo. Ni bwo bwa mbere imiryango yombi ipimana mu ruhame.